FAQs

1.ESE GAHUNDA YO KWIGA ITEYE ITE?

Kubera ko kwiga ari Online umuntu yiga bitewe n’umwanya afite, niwe ubwe ugena igihe cyo kwiga.

2.ESE AMAFARANGA ATANGWA MU GIHE KINGANA IKI?

Amafaranga yishyurwa kwiga ni ayicyo cyiciro uri kwiga kugeza ukirangije, urugero: niba ari intermediate cyangwa se advanced.

3.AMASOMO AMARA IGIHE KINGANA IKI?

Aya masomo ateguye kuburyo ari nkaho wakwiga uri kumwe n’umwarimu. Duteganya ko nibura ku muntu wize neza akora imyitozo yose nkuko bikwiye asubiramo ibyavuzwe kugira ngo abifate neza bifata amezi atandatu (6 months). Ashobora kugabanuka cyangwa se akiyongera bitewe n’umwanya uwiga yabihaye

4.ESE NGIZE IKIBAZO NABONA UWO NASOBANUZA?

Umunyeshuri ugize ikibazo aratwandikira tukamufasha umwarimu akamusobanurira cyangwa se akabasoanurira igihe babaye benshi, Hakoreshejwe uburyo bw’iyakure (Zoom).

5.ESE UMUNYESHURI USHOJE AMASOMO YE ABONA IMPAMYABUMENYI(CERTIFICAT)?

Umunyeshuri Ushoje amasomo abona Impamyabumenyi (Certificat) iyo ashoje amasomo habanje kurebwa ko yakurikiranye amasomo neza bijyanye n’ubumenyi agaragaje.

6.ESE UMUNTU ASHOBORA GUHERA KU CYICIRO ASHAKA?

Yego, umuntu ahera ku cyiciro ashaka gusa ku bahitamo mu byiciro byo hejuru tubafasha kureba niba icyiciro bahisemo kibakwiye bitewe nubumenyi basanganywe.